Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yatangaje impinduka zikomeye mu mashuri yisumbuye, aho abanyeshuri bazajya bahitamo hagati y’imyigire itatu gusa: Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu, n’Indimi. Izi mpinduka zigamije gutegura urubyiruko guhangana ku isoko ry’umurimo no kugera ku cyerekezo 2050 cy’u Rwanda.
Impamvu z’impinduka mu mashami y’amashuri yisumbuye
Mu Rwanda, amashuri yisumbuye yarimo impuzamasomo (combinations) zigera kuri 11. Gusa, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko MINEDUC igiye gukora impinduka mu mashami y’amashuri yisumbuye, aho abanyeshuri bazasigarana amahitamo atatu gusa.
Ibi byatangajwe mu nama ku burezi yabaye ku wa 20 Kamena 2025. Impamvu nyamukuru y’izi mpinduka ni uguhuza gahunda y’uburezi n’icyerekezo 2050 cy’u Rwanda gishingiye ku bumenyi.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko igihugu gikeneye abanyeshuri bafite ubumenyi bujyanye n’icyerekezo, bashoboye guhanga imirimo cyangwa guhangana ku isoko ry’umurimo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Amasomo mashya yatoranyijwe muri gahunda nshya y’imyigire
Gahunda nshya igabanyije amashami y’imyigire mu byiciro bitatu:
1.Imibare na Siyansi
3.Indimi
Ibi byiciro byiswe learning pathways aho umunyeshuri azajya ahitamo icyiciro kimwe, ariko agasabwa kwiga n’andi masomo rusange harimo Imibare, Icyongereza, Ikoranabuhanga, n’Ubushabitsi (Entrepreneurship).
Ibi bizafasha gutuma abanyeshuri bose bagira ubumenyi bw’ibanze bukenewe ku isoko ry’umurimo, ndetse no mu gukomeza amasomo.
Dr. Bahati Bernard, Umuyobozi wa NESA, yavuze ko hakiri kugenzurwa niba ibigo bifite ibikoresho n’abarimu bahagije kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa neza.
Ingaruka n’inyungu zitezwe ku banyeshuri n’igihugu
Izi mpinduka zizashyirwa mu bikorwa buhoro buhoro kugira ngo zidakoma mu nkokora ireme ry’uburezi. Hazabanza kurebwa ibigo by’amashuri biteguye, hanakirwa ibitekerezo by’abarebwa n’uburezi barimo abanyeshuri, abarimu, ababyeyi, n’abayobozi b’ibigo.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko abari kwiga impuzamasomo zisanzwe bazakomeza nta kibazo, kandi n’abamaze kurangiza bafite impamyabumenyi z’izo mpuzamasomo impinduka ntacyo zizabatwara, kuko impamyabumenyi zabo zizakomeza gukurikizwa.
Iyi gahunda nshya igamije:
Gutegura abanyeshuri kujya ku isoko ry’umurimo bafite ubushobozi
Gukemura ikibazo cy’imyigire itagira ireme
Gutegura abanyeshuri bazashobora kugera ku cyerekezo 2050
Icyo ibi bivuze ku hazaza h’uburezi mu Rwanda
Gahunda nshya ya MINEDUC ni intambwe ikomeye mu kubaka uburezi bujyanye n’igihe. Kwita ku masomo y’ingenzi no kugabanya amashami bigamije kunoza imyigire no kongerera amahirwe abarangiza kwiga.
Ni icyemezo cyashingiwe ku bushakashatsi no kungurana ibitekerezo n’inzego zitandukanye, bikaba byitezwe ko kizafasha abana b’u Rwanda kugira ubumenyi bufatika no guteza imbere igihugu bijyanye nicyerecyezo 2050
0 Comments